in

NDASETSENDASETSE

Umupasiteri yakubiswe izakabwana nyuma yo kugura imodoka ihenze mu maturo y’abayoboke be.

Umupasiteri bivugwa ko ari uwo muri Nigeria yagaragaye ari gukubitwa bikomeye n’abayoboke be nyuma yo kuza ku rusengero muri Range Rover nshya yaguze mu maturo y’abayoboke be bitanze.

Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,yagaragaje uyu mupasiteri ari gukururwa amashati n’abayoboke be abandi bari kumukubita inshyi.

Aba bayoboke bavuzaga induru bamubwira ko agomba kubasubiza amaturo yabo niba ashaka amahoro.

Aba bayoboke b’iri dini ritavuzwe batanze amaturo menshi ngo afashe mu guteza imbere urusengero ariko we ayishorera mu kugura imodoka y’igitangaza.

Abanya Nigeria bamwe barakariye aba bayoboke b’iri torero bihaniye mu gihe hari abanenze ubusambo bw’uyu mupasiteri.

Umwe yagize ati “Ntabwo bari bakwiriye kuyamusaba kuko amaturo bayaha Imana.”Undi yagize ati “Pasiteri ntabwo abacika….iyo inzara ije..abantu bajya gushaka ibyabo.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubwoko bw’amafunguro udakwiye gufatira rimwe kuko yakwangiza.

TOP 10 y’imijyi yo muri Afurika ifite isuku kurusha iyindi (Amafoto)