in ,

Ubuzima bwa Barack Obama muri Kaminuza (Video)

Ikompanyi ikomeye ya Netflix yasohoye umusogongero wa filime ‘Barry’ ikubiyemo ubuzima bwa Perezida Barack Obama ubwo yari mu mashuri ya Kaminuza muri Columbia University.

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko iyi filime igaruka ku buzima bwa Barack Obama akiri umusore mu 1981 ndetse by’umwihariko yibanda ku mitekerereze, imigirire n’imibereho y’uyu mugabo muri Columbia University.

 

Iyi filime ngo yumvikanisha uko Barack Obama yahinduye imitekerereze akaba umugabo uhamye wanagiriwe icyizere cyo gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi byose yabigezeho biturutse ku kuba muri iyi kaminuza yarigiyemo imikorere nyayo ya Guverinoma ya USA, kumenya icyo kuba ‘umunyamerika bivuze’ ndetse no kugira imitekerereze mizima.

Iyi filime mbarankuru yatangiye gukorwa muri Werurwe 2016, yayobowe na Vikram Gandhi ikinwamo n’Umunya-Australia Devon Terrell [ukina mu kigwi cya Obama], irimo n’abandi bakinnyi nka Ashley Judd, Jenna Elfman na Avi Nash.

abakinnyi bamamaye mu zindi filime na bo bayikinnyemo, Anya Taylor-Joy yamamaye muri ‘The Witch’, Jason Mitchell azwi muri ‘Straight Outta Compton’ ndetse na Ellar Coltrane wamamaye muri ‘Boyhood’.

 

Umunya-Australia Devon Terrell Akina mu kigwi cya Obama

Iyi filime yatoranyijwe mu zigomba kwerekanwa muri mu iserukiramuco rya Toronto Film Festival. Ikompanyi yayikoze yatangaje ko izajya hanze kuwa 16 Ukuboza 2016.

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umwe mu bakobwa bakunzwe mu Rwanda yibasiwe azira gushyira ahagaragara amafoto ashotora abagabo (video)

Iyi n’inkuru y’incamugongo ndetse yanashyize mu mazi abira ikipe ya Real Madrid