in ,

Iyi n’inkuru y’incamugongo ndetse yanashyize mu mazi abira ikipe ya Real Madrid

cr7-bale-and-zizou-angry

Mu ikipe ya Real Madrid nyuma yo gushimisha abafana bayo itsinda umukeba Atletico Madrid ndetse no muri Uefa Champions league ikitwara neza,kurubu ibyari ibyishimo byabaye amarira kuko nyuma yo gutakaza umukinnyi wayo rutahizamu Alvaro Morata,kuri ubu n’imwe mu nkingi ya mwamba y’iyi kipe nawe akaba yagize imvune izamara n’igihe kitari gito.

Gareth Bale avunikira mumukino wabahuje na Sporting Lisbon muri Champions League
Gareth Bale avunikira mumukino wabahuje na Sporting Lisbon muri Champions League

Umukinnyi Gareth Bale niwe wiyongeye kuri Morata mu bitaro bya Real Madrid ndetse we akaba azongera gukina umwaka utaha, uyu musore yaramaze kwigaragaza muri ino saison ndetse ubufatanye bwe na Cristiano Ronaldo bwari bumajije gukangaranya amakipe atari make, Amakuru dukesha ikinyamakuru Marca nkuko byatangajwe n’abaganga bino kipe uyu musore akaba azamara hagati y’amazi atatu n’abiri gusa akaba agomba kubagwa ku itariki ya 29 zuku kwezi akaba aribwo bazashyiraho igihe ndakuka uyu musore azakirira.

Mu mikino ikomeye uyu musore atazakina harimo EL classico umukino w’amateka uhuza Ikipe ya Fc Barcelona na Real Madrid ndetse n’umukino wo kwishyura muri Champions league n’ikipe ya Borussia Dortmund, ibi akaba aribyo byakomeje gushyira habi ikipe ya Real Madrid.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ubuzima bwa Barack Obama muri Kaminuza (Video)

Miss Mutesi Aurore yibasiwe n’abafana ku buryo bukomeye (impamvu)