in

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahagaritse bidasubirwaho rutahizamu wayo kubera agasuzuguro gakabije yeretse umutoza

Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitegura umukino ifite muri iyi wikendi n’ikipe ya APR FC, ubuyobozi bw’iyi kipe bwahagaritse rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Mali Boubacar Traoré nyuma yo gusuzugura umutoza bikomye.

Hashize icyumweru cyose ikipe ya Rayon Sports ikora imyitozo ikomeye cyane yitegura bikomeye umukino ifite kuri iki cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023, n’ikipe ya APR FC nayo yakaniye cyane ishaka gutsinda kugirango ikomeze kuyobora urutonde rwa shampiyona.

Muri uku kwitegura mu buryo bukomeye hagati y’izi mande zombi, ikipe ya Rayon Sports yakoraga imyitozo kabiri ku munsi kuva kuwa kabiri umukinnyi wayo yahagaritswe nyuma yo kwitwara nabi imbere y’umutoza Haringingo Francis utoza iyi kipe ya Rayon Sports.

Amakuru YEGOB twamenye ni uko Boubacar ukomoka mu gihugu cya Mali yafatiwe ibihano bikomeye n’ubuyobozi bwa Rayon Sports kubera gusuzugura Haringingo Francis ubwo yamusabaga kwinjira mu kibuga akamubwira amagambo atarashimishije ubuyobozi bw’iyi kipe ubwo bwamaraga kuyumva.

Boubacar Traoré ku munsi wo kuwa gatatu ubwo ikipe ya Rayon Sports yakoraga imyitozo yoroheje, umutoza yaje gupanga abakinnyi bagiye gukina mu makipe 2 iya mbere ndetse n’iya kabiri uyu musore yashyizwe hanze nk’umuntu uraza gusimbura, umutoza Haringingo Francis byageze igihe ashaka gushyiramo Traoré ahamagaye uyu musore aranga.

Traoré yaje kubwira umutoza ko atajya mu kibuga kuko atashyushye habe na gato. Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaje kumenya iki uyu mukinnyi yakoze, ku munsi wejo hashize bwahise bumenyesha uyu mukinnyi ko abaye ahagaritswe kugeza igihe akuwe mu bihano kubera ko ikintu yakoze kidakwiye ku mukinnyi ukomeye.

Ikipe ya Rayon Sports mu masaha ari imbere irerekeza mu karere ka Huye gukomeza umwiherero yitegura uyu mukino uzabera kuri Sitade mpuzamahanga y’i Huye. Uyu mukino uzaba kwinjira ari ibihumbi 2500 ahasanzwe hose, 10000 ahatwikiriye, 25000 muri VIP ndetse n’ibihumbi 50 muri VVIP.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Gakenye: Habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka itwara abagenzi n’indi itwara kontineri zagonganye kuburyo bukomeye -AMAFOTO

Amafoto agaragaza uburanga n’ubushongore bw’umuraperikazi Younggrace bwavugishije benshi kumbuga nkoranyambaga