in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Uburyo wasomamo umukunzi wawe ntazigere abyibagirwa ubuzima bwe bwose.

Niba ukunda gusomana cyangwa ubiteganya ni byiza kumenya uko wakwitwara mu gihe ugiye gusomana n’umukunzi wawe ku buryo bihora bimubera urwibutso akaba atabasha kuzabyibagirwa mu buzima bwe, nk’uko urubuga elcrema rubugaragaza.

  • Tangira gahoro

Igihe ugiye gusoma umukunzi wawe, tangira buhoro,hera ku munwa we wo hasi uwusiritaho uwawe, ukomereze ku munwa we wo hejuru nabwo uwegereza uwe buhoro buhoro.

  • Sumbyaho gato uko watangiye

Nyuma yo gutangira buhoro buhoro, ushobora gusumbyaho umuvuduko wabikoreragaho, noneho umunwa wawe ukaba watangira kuwegereza cyane uwe ukamurigata,ugenda wongeramo akagufu.

  • Ntukibagirwe gukoresha amenyo

Ku bantu benshi gusomana bitangira ndetse bikanasozwa bakoresha iminwa gusa, nyamara gukoresha amenyo bikangura ibyumviro, ugatangira kumva uburyohe muri wowe.

Ntabwo gukoresha amenyo bivuze kuruma mugenzi wawe ahubwo ukoresha amenyo mu kwagaza umunwa wa mugenzi wawe akarushaho kumva utuntu tumwirukanka mu mubiri.

Ni nk’ibirungo uba ushyize mu gusomana kuko uko amenyo yawe yagaza umunwa we wo hasi n’uwo hejuru ubisimburanya bizana ibindi byumviro iminwa yanyu mwembi itari kuzana.

  • Hindura icyerezo cy’umutwe

Ntugomba gutangira gusomana ngo uze kurinda ubwo ubirangiza, utarahindura icyerekezo cy’umutwe.

Uko usomana uba ugomba kugenda uhindura icyerezo cy’umutwe w’uwo murimo gusomana na byo birabafasha mukaryoherwa cyane.

  • Wikwibanda cyane ku minwa

Igihe usoma umukunzi wawe, ntukibande ku minwa gusa nk’aho nta bindi bice by’umubiri iyo nshuti yawe ifite,ugomba no gusoma mu ijoshi, amatwi, ku matama h’umukunzi wawe,ibice byose by’umubiri bigakanguka nibwo arushaho kuryoherwa.

  • Kubikora kenshi bituma uhinduka inzobere

Ntushobora kuba inzobere igihe cyose udashyira mu bikorwa ibintu bishya wungutse.

Ntushobora kwizera ko uzasomana neza n’inshuti yawe ku nshuro ya mbere, ariko igihe cyose uzakomeza kubikora uzasigara uri umuhanga mu gusomana ku buryo uwo uzasoma bizamubera urwibutso mu buzima bwe bwose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Clarisse Karasira avuze icyamubabaje mu bukwe bwe.

Alpha Rwirangira n’umugore we bakoreye ibirori by’akataraboneka umwana wabo w’imfura (amafoto)