in

The Weeknd arashinjwa kwibasira bikomeye uwahoze ari umukunzi we (VIDEO)

Umuhanzi The Weeknd ufite inkomoko muri Canada akomèje kugarukwaho n’abatari bake mu bafana be bamushinja kwibasira uwahoze ari umukunzi we abicishije mu ndirimbo ye nshya aherutse gusohora yise “Save your tears “.

Abel Tesfaye wamamaye ku izina akoresha mu buhanzi ari ryo The Weeknd nyuma y’iminsi micye asohoye indirimbo yise Save Your Tears yahise ahinduka ikiganiro ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru ry’imyidagaduro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahanini akaba yaragarutsweho cyane nyuma yo gusohora amashusho y’iyi ndirimbo aho bivigwa ko yibasiye uwari umukunzi we,Bella Hadid.

Uyu musore umenyereweho gukora amashusho y’indirimbo meza kandi afite ubusobanuro bwimbitse kuri iyi nshuro akora Save Your Tears yatangaje benshi bitewe n’uburyo yahinduye isura ye akayongera ku buryo agaragara nk’umuntu wakoresheje kubaga isura (plastic surgery) gusa ntibigende neza.

Kuba uyu musore yarakoresheje aya mashusho ndetse agahindura isura ye by’umwihariko iminwa ye biravugwa n’abatari bacye ko yabwiraga Bella Hadid wakunzwe kurangwaho no kwibagisha isura hamwe no kongeresha ubunini bw’iminwa ye.

Mu mwaka wa 2018 ubwo The Weeknd yaragikundana na Bella Hadid nibwo uyu mukobwa yibagishije (plastic surgery) bakamunanura isura bakanamuha iminwa minini, icyo gihe byaravuzwe ko Bella yihinduje isura gusa arabihakana.

Nyuma y’uko Bella Hadid abyihakanye The Weeknd yakoze indirimbo yise Escape From L.A abivugamo agira ati ”Ni gute uhinduza isura uzi ko bifite ingaruka kandi mu maso yanjye wari usanzwe uri mwiza?’’. Iyi ndirimbo ni nayo yabaye intandaro zo kuzamo agatotsi mu rukundo rwabo bituma batandukana.

Kuri iyi nshuro abafana be bakoresha imbuga nkoranyambaga baravuga ko kuba uyu muhanzi yarakoresheje amashusho yibagishije isura bisa nko gucyurira Belle Hadid cyane ko no mu ndirimbo uyu musore hari aho aririmba ati: ”Gumana ayo marira yawe kuko niyo warira amarira menshi ntacyatuma nkubabarira, wowe wakunze iby’isi cyane wibagirwa nuwo wahoze uri we kuko n’isura warayihinduje ntugisa nk’uko wavutse”.

Kanda hano hasi urebe indirimbo ya The Weeknd yise” Save Your Tears “

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rihanna yerekanye ubwiza budasanzwe asigaye afite mu isura nshya(AMAFOTO)

Niba ushaka gushimisha cyane umukunzi wawe,gerageza umwoherereze buno butumwa buryoshye.