in

Tandukana no gusuhuza umuntu akababara kubera intoki zawe zikomeya: Menya uburyo bworoheje wakoresha ukagira mu ntoki horoshye

Hari umuntu ugusuhuza ukumva wamuguma kubera ukuntu afite mu ntoki horoshye, gusa hari abandi bagusuhuza ukumva ninkaho bagukubise ikintu mu ntoki kubera ukuntu baba bafite mu ntoki hokomeye.

Dore uburyo bworoheje wakoresha ukagira mu ntoki horoshye

Igikakarubamba

Umushongi w’igikakarubamba, urawufata ukawisiga byibura inshuro 1 cyangwa 2 ku munsi, nyuma y’iminota nka 20 ugahita woga n’amazi meza y’abakuyaza ndetse n’isabune kugeza mu mezi 2.

Umuneke uhiye neza.

Ufata igice cy’umuneke maze ukawushya maze igipondo ucyisige bimare nk’iminota 30 ubundi ukarabe amazi meza n’isabune ubundi wisige amavuta asanzwe.

Ndetse kandi ushobora gufata umuneke, ubucyu ndetse n’amavuta ya Elayo ubundi ukabivanga, igipondo cyabyo ukacyisiga ku ntoki, ukabikora byibuze nka 2 mu cyumweru bizatuma intoki zoroha.

Voka n’ubucyi

Fata igisate kimwe cya voka maze ukivange n’ikiyiko cy’ubucyi maze usige icyo gipondo mu ntoki nyuma y’iminota nka 20 ukorabe amazi meza n’isabune ubundi wisige amavuta, byibura buri nyuma y’iminsi 2, ubikore mu mezi hagati 3-4 ubundi uzahita ugira mu ntoki horoshye.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vayo manuka uze tukubagire ibisiga! Umugore yafashwe asambana n’umugabo wabandi bamwakirizaho umuriro

Akomeje kuba iciro ry’imigani: Rocky Kimomo yasembuye abantu ubwo yandikaga amagambo kuri Instagram afitaho ahuriye nibyaye kuri Platin