in

Sobanukirwe ubusobanuro bw’izina Pamela

Ku isi dutuye iyo umubyeyi abyaye umwana yifuza ku mwita izina yifuza rigezweho,yumva akunze cyangwa rifite ubusobanuro runaka bitewe nubwo ashaka kwita umwana we bitewe nanone n’ibyiyumviro afite cyangwa se amufiteho n’ibindi cyane ko kumwita izina ari n’uburenganzira bw’umwana wabyawe.

Nkuko habaho igitsina gabo n’igitsina gore hari n’amazina yagenewe igitsana gabo n’igitsina gore nubwo rimwe na rimwe usanga ayo mazina bayahuriyeho.

Akamaro ko twita izina n’ukugirango izina umuntu yiswe rimutandukanye n’abandi, buriya ku isi abantu babayeho nta mazina bitwa bazajya bahamagarwa mu bindi bintu nko mu mibare cyangwa ibindi ibyo nabyo byagererwanwa n’amazina.

Ni byiza kwita izina uzi nicyo risobanura akenshi usanga iyo wise izina umwana wawe utazi ubusobanuro bwaryo nyamara yamara gukura akabumenya agasanga aribubi akenshi izina rye rimutera ipfunwe cyane ku buryo atinya kurivugira mu ruhame ku buryo ushobora kurimuhamagara mu ruhame muri inshuti mugahita mushwana burundu ndetse muzi nabajya bajya guhinduza amazina yabo yababaza impamvu ibatera kuyahindura bakavuga ko abatera ipfumwe ni nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yakuyeho kwita amazina y’amagenurano.

Uyu munsi tugiye kubabwira ubusobanura bw’izina “PAMELA”.

Pamela n’izina ry’umukobwa (izina ry’igitsina gore) rikomoka mu bwoko bw’Abagereki,iri ryavumbuwe cyangwa se ryatangiye kwitwa mu kinyejana cya 16 rivuye ku misizi Sir Philip Sidney,rikaba risobanura “Ubuki” cyangwa se ibindi bintu byose biyohera. Abantu bitwa ba Pamela bakunda kwiyoroshya mu gihe binjiye mu buzima bwawe ndetse ubwiza bw’izina ryabo bugahuza neza neza na kamere zabo. Pamale n’izina ryitwa buri muntu uwari wese cyane cyane abakobwa (igitsina gore).

Niba ushaka ko hari izina tukubwira ubusobanuro bwaryo andika muri comments cyangwa unyandikire Whatsapp kuri iyo numero iri ku mazina yanjye munsi y’inkuru.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Atsinda ibitego akabyishimira nka Cristiano Ronaldo! Ikipe ya APR FC yabonye Rayon Sports izanye umwataka ukomeye nayo itera mu gihugu cya Nigeria izana utajya uhusha izamu

Ese mama urabona uwo mubikorana?: Menya icyo uyu munsi usobanuye niba ufite umukunzi utazagucikwa kandi uhawe rugari