in

Atsinda ibitego akabyishimira nka Cristiano Ronaldo! Ikipe ya APR FC yabonye Rayon Sports izanye umwataka ukomeye nayo itera mu gihugu cya Nigeria izana utajya uhusha izamu

Ikipe ya APR FC nyuma yo kuba ishaka kugera kure muri CAF Champions League uyu mwaka yamaze kumvikana na rutahizamu ukomeye wakinaga i Burayi ndetse uhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Nigeria.

Mu ikipe ya APR FC hari kuvugwamo abakinnyi benshi kandi bakomeye, ni nako ikomeza kugenda ikora ibishoboka byose kugirango igihe CAF yatanze cyo kuba amakipe yose azakina imikino nyafurika azabe yamaze gutanga urutonde rw’abakinnyi n’abatoza izakoresha.

Amakuru YEGOB twamenye dukesha Radio Fine avuga ko ikipe ya APR FC yamaze kumvikana na Victor Mbaoma ukomoka mu gihugu cya Nigeria ukina ataha izamu ndetse ukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria. Muri iyi wikendi biravugwa ko araba yamaze kuba umukinnyi w’iyi kipe.

Uyu rutahizamu yavuze tariki 20 Nzeri 1996, afite imyaka 26. Uyu rutahizamu yakiniye amakipe arimo Remo Star FC, Akwa United, Enyimba FC, MC Algiers, ubu yakiniraga Qizilqum Zarafshon. Nubwo APR FC yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ntabwo ubuyobozi buriyumvisha ko azaza gusinya bitewe ni uko akomeye cyane.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Kutagira ayuzuye niko kabi: Abasore bashaka akazi bakandaguwe ubugabo bwabo kubera impamvu idasanzwe (Amashusho)

Sobanukirwe ubusobanuro bw’izina Pamela