in

Sobanukirwa ingaruka mbi zishobora guterwa no kumvira kenshi umuziki muri headphones/ecouteur

Sobanukirwa ingaruka mbi zishobora guterwa no kumvira kenshi umuziki muri headphones/ecouteur:

1. Gutakaza ubushobozi bwo kumva:

Ushobora gutekereza ko ibi bidashoboka ariko ubushakashatsi bugaragaza ko kumvira umuziki usakuza muri headphones na earphones zicomekwa mu matwi bishobora gutera ibibazo bitandukanye bijyanye no kumva cyangwa se igihe bibaye akamenyero gahoraho bikaba byanatera gutakaza ubushobozi bwo kumva mu buryo bwa burundu.

Ibi biterwa ahanini no kumva amajwi arengeje ubushobozi bw’amatwi, dore ko amajwi arengeje decibels 90 aba ashobora gutera ibibazo mu matwi (decibels ni uburyo bukoreshwa mu gupima ingano y’urusaku cyangwa amajwi). Kumva umuziki mu gihe kirenze iminota 15 urengeje decibels 100 bishobora gutera gutakaza ubushobozi bwo kumva burundu.

2. Waba utizanya headphones/earphones? Byanduriramo indwara:

Gutizanya ibikoresho bikoreshwa mu kumva bicomekwa mu matwi ni kimwe mu bishobora gukurura ibibazo cyane cyane ko hari indwara nyinshi zishobora kubyanduriramo cyane cyane izisanzwe zifata mu matwi. Iki gikoresho kiba cyaragenewe gukoreshwa n’umuntu umwe.

 

3. Gutsindagira Earphones mu matwi cyane bishobora gutera ibinya mu matwi:

Iyo utsindagiye earphones mu matwi cyane bituma nta mwuka winjira mu matwi, bityo bigatuma ushobora kurwara indwara nk’umuhaha, ariko by’umwihariko gutsindagira earphones mu matwi uri no kumva volume yo hejuru cyane bitera ibinya mu matwi, igihe kimwe ugatakaza ubushobozi bwo kumva akanya gato, hashira akandi kanya bikagaruka.

 

4. Bigira ingaruka no ku bwonko :Kumva umuziki kenshi muri ecouteur kandi usakuza bishobora gutera ibibazo bitandukanye mu bwonko birimo na kanseri. Usibye ibi, guhora wumva uyu muziki usakuza kandi winjira mu matwi cyane bishobora gutera ububabare bwa hato na hato mu matwi.

5. Habarurwa impanuka nyinshi mu mihanda kubera kutumva ibiturutse imbere cyangwa inyuma yabo.

Uretse ibibazo byaba bifite aho bihuriye n’ubuzima, hari n’impanuka nyinshi ziterwa n’uko abantu bamwe na bamwe batwarwa n’umuziki bagashiduka bagonzwe cyangwa abatwaye imodoka nabo ntibumve imburira zituruka ku bindi binyabiziga, bakagonga cyangwa bakagongwa.

 

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Yari agaragiwe: The Ben yageze muri Canada yakirwa mu buryo budasanzwe -AMASHUSHO

Haracanye nk’i Burayi! Amashusho ya stade Amahoro yamaze kugezwamo intebe ndetse yagejejwemo uburyo bwo kwamamaza nka bumwe i Burayi bakoresha