in

Sobanukirwa ibintu bitandukanye bishobora gutuma utabona urubyaro kandi wibwira ko uri muzima 

Igihe abashakanye bakora imibonano mpuzabitsina ntihabeho gutwita, biterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye, haba ku mugabo no ku mugore.

Izo mpamvu ni izikurikira:

. Igihe umugore atari mu gihe cye cy’uburumbuke. Ibi biba igihe abashakanye babonana gake gashoboka, ni ukuvuga ngo ugasanga ntibabana kubera impamvu z’akazi.

Rero iyo bahura nko mu mpera za buri Cyumweru cyangwa mu kwezi, birashoboka ko icyo gihe umugore aba atari mu burumbuke, bityo ntihabeho gusama nyamara mwese muri bazima.

Igiheumugore afite acide nyinshi mu gitsina. Iyo umugore afite acide nyinshi mu gitsina, bituma intangangabo iyo zigezemo zihita zipfa ntizizamuke.

. Iyo umugabo afite intanga nkeya mu masohoro Umugabo iyo asohoye, intangangabo zusiganirwa kugera ku ntangangore. Rero iyo ari nkeya, hari igihe zose zipfira mu nzira.

. Kuba umugore agira ubushyuhe bwinshi mu gitsina. Iyo mu gitsina cy’umugore hari ubushyuhe burenze 39°C, intangangabo ntizihanganira ubwo bushyuhe kuko zihita zirapfira mu nzira.

. Kuba umugabo asohora intanga z’ibihuhwe (zitari nzima).

. Mu gihe umugore yacuze imburagihe. Bibaho ko hari igihe umugore akurana intanga nkeya, yatinda kubyara zikamushiramo.

. Kuba umugore afite intanga z’ibihuhwe. Gusa ariko ibi ntibimubuza kujya mu mihango.

. Kuba badahuza (incompatible). Ibi ntibikunze kubaho, gusa hari igihe umugabo n’umugore bose baba ari bazima, ariko ntibabyarane. Ibi akenshi biterwa nuko umugore aba afite ubwoko bw’amaraso bwa Rhesus négatif umugabo ari positif. Iyo batazi ko bafite icyo kibazo, bashobora kutabyarana.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Bayern Munich ikomeje kwandika amateka muri UEFA Champions League

Mu beza yatomboyemo umwe gusa! Chriss Eazy ari mu munyenga w’urukundo n’inkumi y’ikibero yitabiriye amarushanwa ya Nyampinga -IFOTO