in

Snapchat yasibye burundu konti ya Donald Trump.

Nyuma y’inkubiri yo guhagarika amakonti y’imbuga nkoranyambaga zirimo facebook, Twitter na YouTube akoreshwa na Trump, kuri ubu hatahiwe Snapchat yo yahise isiba burundu konti y’uyu mugabo.

Kuwa 6 Mutarama 2021, nibwo muri Amerika habaye imyigaragambyo y’abashyikiye bwana Trump umaze imyaka igera kuri 4 ayobora iki gihugu ariko akaba yariyamamarije manda ya 2 akaza gutsindwa na Joe Biden ugiye kujya ku butegetsi kuri uyu wa 20 Mutarama 2021. Gusa ku ruhande rw’abashyigikiye Trump ntabwo baremera ko umuntu wabo yatsinzwe amatora.

Iyi myigaragambyo yabereye ku nyubako ya Capitol, nyuma yuko iba, Trump yashimagije abamushingikiye ndetse anavuga ko bakunda igihugu cyane abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze. Yaje guhabwa igihano n’ubuyobzoi bw’izi mbuga nkoranyambaga zirimo Facebook, Twitter na Youtube cyo kumara amasaha make atazikoresha, gusa igihe cyarashize n’ubundi arakomeza arisanzura.

Ibi byatumye izi mbuga nkoranyambaga zimufatira umwanzuro wo kuzamudohorera amaze gutanga ubutegetsi kuwa 20 Mutarama 2021 mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’ibihuha cyangwa kuba yazikoresha akangurira abantu gukomeza kwigaragambya.

Gusa ku munsi wo kuwa 13 Mutarama ubuyobozi bw’urubuga rwa snapchat bwatangaje ko igihe rwari rwihaye cyavuyeho ahubwo ko bagiye gusiba burundi konte ya Perezida Donald Trump.

Umuvugizi w’iki kigo cya snapchat aganira na CNN yagize ati ”Mu cyumweru gishize twatangaje ko konte ya Perezida Trump iba ihagaritswe, twari turi kureba icyemezo kirambye kiri mu nyungu z’umuryango mugari w’abakoresha snapchat”.

Uyu muvugizi yunzemo agira ati ”Mu nyungu z’ubusugire bwa rubanda, hagendewe mu gukwirakwiza ibihuha kwe, imbwirwa ruhame zibiba urwango n’ihohotera binyuranye n’amahame yacu, twafashe umwanzuro wo gusiba konte ya Trump burundu”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dore ibihugu bituwe n’abantu benshi kurusha ibindi muri Afurika.

Abahanzi babica bigacika mu muziki nyarwanda nyamara barabanje kuririmba muri Korali(AMAFOTO)