in

Simba SC yirukanye umutoza wayo Didier Gomeza

Uwari umutoza wa Simba Sports Club yo muri Tanzania, Didier Gomez Da Rosa yamaze guhagarikwa kumirimo ye kubera kunanirwa kugeza iyi kipe mumatsinda ya CAF Chamipions League. Ninyuma yaho ikipe ya Simba SC itsinzwe 3-1 na Jwaneng Galaxy FC yo muri  Botswana mu mukino wo kwishyura wari wabereye kuri Benjamin Mkapa Stadium ku cyumweru tariki ya 24 zukwa cumi 2021.

Mumukino ubanza wari wabereye muri Bostwana, ikipe ya Simba SC yari yatsinze 2-0 Jwaneng Galaxy FC, bivuzeko nyuma yimikino ibiri, amakipe yombi yanganyije ibitego 3-3 ariko Simba Sc ikavamo kubera gutsindirwa ibitego byinshi iwayo.

Nyuma yo kutabasha kugeza ikipe ya Simba SC ikomeye muri Tanzaniya, ubuyobozi bwiyi kipe bwahise bufata umwanzuro wo kukwirukana umutoza wayo mukuru Didier Gomez nkuko bigaragara mwibaruwa bashyize hanze kuruyu wa kabiri tariki 26 zukwa cumi 2021.

Muriri tangazo, ubuyobozi buvugako impande zombi zaganiriye zemeranya guhagarika amasezerano zari zifitanye. Umutoza wari wungirije Didier  Gomez ariwe Thierry Hitimana niwe uribube atoza iyi kipe mugihe itarabona umutoza mukuru.

Didier Gomes Da Rosa, azwi cyane mu Rwanda kuko yatoje ikipe ya Rayon Sports akayihesha igikombe cya shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2012-2013.

Written by Cedric U

Shyiraho igitekerezo

Umuhanzi Jose Chameleone ageze habi.

Nana wo muri City Maid agiye kurongorwa.