in

NdababayeNdababaye

Umuhanzi Jose Chameleone ageze habi.

Ubuzima bw’umuhanzi Jose Chameleone bwongeye kujya habi, ni nyuma y’uko yongeye gufatwa n’indwara y’urwagashya yatumye amara igihe mu bitaro mu minsi ishize.

Mu mpera za Kanama 2021 nibwo uyu muhanzi yari arwariye mu bitarabo bya Nakasero mu Mujyi wa Kampala, uyu muhanzi basanze afite ikibazo cy’umwijima ndetse n’urwagashya byose byaturutse mu kunywa inzoga.

Yaje koroherwa arasezererwa arataha ariko ubu akaba yongeye kuremba aho ibinyamakuru byo muri Uganda birimo Blizz.co.ug bitangaza ko gahunda ikurikiyeho ari ukujya kwivuza hanze ya Uganda.

Uyu muhanzi bitaramenyekana igihugu azajyamo, agomba kubagwa Urwagashya rwe rwangiritse rukaba rwasimbuzwa.

Chameleone ngo uko umunsi ushira niko uburwayi bwe bukomeze kugenda bumuzahaza, uretse urwagashya n’umwijima, ngo yanangiritse n’inyama zo mu nda byose byaturutse ku kunywa inzoga nyinshi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nubona ibi bimenyetso mu rukundo uzihutire gukatira uwo mukobwa/muhungu vuba na bwangu

Simba SC yirukanye umutoza wayo Didier Gomeza