in

NdabikunzeNdabikunze NdababayeNdababaye NDASETSENDASETSE

Nana wo muri City Maid agiye kurongorwa.

Uwamwezi Nadege uzwi nka Nana, agiye gukora ubukwe mu mpera z’uyu mwaka n’umukunzi we bamaze imyaka igera kuri itatu mu rukundo.

Imihango yo gusaba no gukwa Nana, izaba kuwa 29 Ukuboza 2021 mu gihugu cy’u Rwanda nk’uko amakuru akomeje gukwirakwira abivuga. Gusezerana imbere y’Imana bizabera mu gihugu cy’u Bubiligi aho umukunzi we witwa Damas bamaze imyaka 3 bakundana atuye.

Amakuru avuga ko muri iyi minsi inshuti ze za hafi zabanye nawe mu bihe by’ubukumi bwe, zikomeje kumutegurira ibirori byo gusezera ku rungano basangiye byose akajya gusanga uwo yaremewe kubana nawe akaramata kugera no mu bundi buzima.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Simba SC yirukanye umutoza wayo Didier Gomeza

Umunyamakuru yakoreye ibidasanzwe MTN.