in

Sadio Mane akomeje gushimangira ko ari Umusiramu ukomeye _ IFOTO

Sadio Mane, Umunya-Senegal akaba na rutahizamu w’ikipe ya Bayern Munich mu gihugu cy’u Budage akomeje kwerekana ko ari umwemeramana ukomeye by’umwihariko w’idini ya Isilamu.

Sadio Mane wavuye mu ikipe ya Liverpool mu mpeshyi ya 2022 akerekeza muri Bayern Munich, uyu musore ukomoka muri Senegal azwiho ko ari umuyisiramu ukomeye cyane kuko agikina no muri Liverpool yajyaga ajya gusukura imisigiti.
Mane akigera i Bavarian yagaragaye yanze gufata inzoga ubwo abakinnyi ba Bayern Munich bafataga ifoto y’urwibutso.

Sadio Mane wagiye yisomera Igitabo Gitagatifu cya Korowani mu ndege

Kuri iyi nshuro Sadio Mane yashimangiye ubuyisiramu bwe ubwo mu rugendo abakinnyi ba Bayern Munich bakoze berekeza gukina na Bayer Leverkusen, Sadio Mane yagiye mu ndege yisomera Igitabo Gitagatifu cya Korowani ( Quar’an) kiranga abasiramu.
Sadio Mane wagiye yisomera Igitabo Gitagatifu cya Korowani mu ndege

Ni ifoto yafashwe na Thomas Muller basanzwe bakinana, iyi foto ikigera hanze yashimishije abantu bitewe n’ibitekerezo bayitanzeho.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

N’amacenga yabaye menshi! Byiringiro Lague yiyerekanye neza cyane muri Sundvikens IF abafana bamukomera amashyi bishimye [Amafoto]

Jado Casta yahaye ubutumwa FERWAFA na Minisport avugira abakunzi b’ikipe y’igihugu Amavubi