in ,

Rwanda: umunyamakuru yatewe amabuye bikomeye

Umunyamakuru Niyibizi ukora kuri Fine FM yatangaje ko yatewe amabuye menshi.Ibi uyu munyamakuru yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yavuze ko hari abantu ataramenya bamaze iminsi batera amabuye ku nzu atuyemo.

Uyu Munyamakuru utuye mu Murenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, mu Mudugudu w’Urugero, avuga ko bimaze iminsi ariko ko atewe impungenge n’ibi biri gukorerwa umuryango we.

Ati “Hagati aho abasenga munsengere abantu ntazi bamaze ibyumweru 2 batera amabuye ku nzu mbamo. Nabanje kugirango ni urugomo rw’abana ariko birakabije! Inzego z’Umutekano mu mudugudu zarashakishije ariko birushaho kuba bibi! Aya mubona ni ayo bateye umunsu umwe ari ku muryango!”

Nyuma yo gucisha ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Twitter, Polisi y’u Rwanda yahise imusaba nimero ye ya telefone igendanwa ngo ikurikirane iki kibazo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Israel Mbonyi yongeye gukora amateka i Burundi

Abapfu ntibakibasha kubyina! Birababaje cyane ibyo uno mugabo yakoreye hejuru y’imva z’abapfuye