in

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports yatanze ubutumwa bukomeye kubemera imana bose nyuma yo guhesha intsinzi iyi kipe nubwo benshi batamwemera

Rutahizamu w’ikipe ya Rayon Sports udakunze kwemerwa n’abakunzi b’iyi kipe benshi, Moussa Essenu yatanze ubutumwa bukomeye ku bantu bose bemera imana ubwo yatsindaga igitego.

Ubu butumwa Moussa Essenu yatanze ni nyuma yuko yari amaze gutsinda igitego cya mbere cyabonetse mu gice cya mbere ahita azamura umupira, yari yambariyemo akenda k’imbere kanditseho amagambo ari mu rurimi rw’icyongereza avuga Ati” Imana irahagije”.

Ibi byatumye abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports bibaza byinshi ariko uyu musore yari umuyisilam, kandi muri iyi minsi bari bafite isengesho rimara igihe kingana n’ukwezi bazirikana urukundo rw’imana, bivuze ko byari bikwiye kugirango Abe yabyereka abantu Bose bakunda iyi kipe ndetse nawe muri rusange.

Gutsinda kw’ikipe ya Rayon Sports byatumye ikipe zari ziyiri imbere kugeza ubu zihita ziyirusha amanota 4 gusa, bivuze ko ku gikombe bigishoboka cyane ko Izi kipe zirimo APR FC na Kiyovu Sports zigifite amakipe akomeye arimo AS Kigali ndetse na Police FC Kandi iyi kipe yo yarangije gukina nazo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukinnyi wa Filime ukunzwe cyane, yasabwe ndetse aranakobwa mu birori by’akataraboneka (AMAFOTO)

Urwenya: Ibyago by’Umusore ukiga gutereta (Isekere)