Umukinnyikazi wa Filime ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi, Gaga yarasabwe ndetse aranakobwa mu birori by’akataraboneka.
Ni umuhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru aho uyu mukinnyikazi, yasabwe n’umukunzi bamaranye igihe mu munyenga w’urukundo, Blaise.
Iyi mihango yabereye mu murwa mukuru w’igihugu cy’u Burundi, Bujumbura aho wari witabiriwe n’abakobwa b’inshuti na Gaga, aribo Amede Manirakiza na Dodo Fashion, nabo bakunzwe muri sinema.
Nyuma yo gukora iyo mihango yose, Gaga yambitswe impeta na Blaise. Biteganyijwe ko ubukwe nyirizina bw’abo bombi buzaba mu kwezi gutaha.
AMAFOTO