in

Rutahizamu mushya Joachiam Ojera yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gutangaza abakinnyi batatu ba Rayon Sports bafite ubuhanga budasanzwe

Rutahizamu Joachiam Ojera yatangaje ko Heritier Luvumbu Nzinga, Essomba Leandre Willy Onana na Musa Esenu ari abakinnyi beza nyuma yo gukorana na bo imyitozo ya mbere.

Ku gicamunsi cy’ejobundi ku wa Kabiri tariki 31 Mutarama nibwo uyu rutahizamu yakoze imyitozo ye ya mbere nyuma yo kugera mu Rwanda mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 30 Mutarama 2023.

Ojera yahamagawe kenshi mu Ikipe y’Igihugu ya Uganda guhera mu 2018 ndetse yari muri Uganda Cranes yatwaye Igikombe cya CECAFA Challenge Cup 2019 n’iyakinnye CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, itozwa n’Umunya-Ecosse Jonathan McKinstry.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yabanje muri 11 ba Uganda banganyije n’Amavubi y’u Rwanda 0-0 muri iryo rushanwa kuri Stade de la Réunification tariki 18 Mutarama 2021.

Joackiam Ojera yari muri URA FC yakinnye imikino ya CAF Confederation Cup mu 2021 ikaza gusezererwa na Al Masry SC yo mu Misiri ku ijonjora ry’ibanze.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Pastor Theogene inzahuke agize ubwoba bw’urupfu na kanseri biteye ubwoba

Miss Mutesi Jolly yagarutse ku mbuga nkoranyambaga atakagiza umugore wa The Ben