in

Pastor Theogene inzahuke agize ubwoba bw’urupfu na kanseri biteye ubwoba

Mu mwaka ushize nibwo Pastor Theogene ukunze kwiyita inzahuke yakoze impanuka ikomeye ,ituma agira  ikibazo ku kuguru  kw’ibumoso , ku buryo byasabye abaganga  kumushyiraho sima kugirango ukuguru kwe kongere gukore neza.

Icyakora kuva icyo gihe ibyumweru abaganga bari bamuhaye ko agomba kuba yakize imvune neza agakomeza imirimo ye byararenze ndetse asa nkuworohowe icyakora ngo yatwara imodoka igihe kinini , cyangwa akabwiriza umwanya munini ahagaze akaguru kagatangira ku murya.

Yaje kwigira inama yo kujya kwa muganga ,bamupimye basanga amagufa yikirenge cye yavuye mu mwanya wayo kuburyo amwe yari yatangiye kumungwa ,bituma abaganga bamubwira ko agomba kubagwa kugirango bamurinde kanseri kandi amagufa asubire mu mwanya wayo ikirenge gikire neza.

Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye n’umuyoboro wa youtube channel ya Chita Magic ,yavuze ko kuwa mbere w’icyumweru gitaha tariki  6 Gashyantare 2023 aribwo azajya kubagwa , ku buryo azamara ibyumweru bigera kuri 6 mu bitaro ,ibintu bisa nkaho bimuteye ubwoba bijyanye no kuba azabagirwa hanze y’umujyi wa Kigali ,mu karere ka Bugesera ,hakiyongeraho n’umuryango w’abantu benshi abana nabo kandi agomba kwitaho.

Amaguha y'ibirenge bya Pastor Theogene yavuye mu mwanya wayo
Amaguha y’ibirenge bya Pastor Theogene yavuye mu mwanya wayo

Source: Chita Magic

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Harerimana viater
1 year ago

Imana imurinde nukuri

Umuryango wo muri Uganda wahawe miliyari 10 z’amanyarwanda nk’impozamarira

Rutahizamu mushya Joachiam Ojera yazamuye amarangamutima ya benshi nyuma yo gutangaza abakinnyi batatu ba Rayon Sports bafite ubuhanga budasanzwe