in

Rutahizamu Essomba Onana yihanangirije umunyamakuru w’imikino wavuze ko nta kamaro afitiye Rayon Sports

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana yagaragaje ubushobozi buhambaye mu mukino Rayon Sports yaraye itsinzemo Police FC maze anyomoza abavuga ko nta kintu kinini afasha Rayon Sports.

Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki 8 Nzeri 2022, Police FC yari yakiriye Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, igitego kimwe rukumbi cya Essomba Onana Leandre Willy cyatumye ikipe itozwa na Haringingo Francis Christian itahana amanota atatu.

Ubwo igice cya mbere cyari kirangiye umunyamakuru w’imikino Kazungu Clever ukorera Radio 10 yari yatangarije kuri Radio Rwanda ko Essomba Onana nta kamaro afitiye Rayon Sports, si ubwa mbere uyu munyamakuru yibasira uyu mukinnyi kuko no mu minsi ishize yavuze ko Onana ari we uzirukanisha umutoza Haringingo Francis Christian bitewe no gukina atabishaka ngo atange umusaruro ushimishije.

Rutahizamu Essomba Leandre Willy Onana igitego yatsinze cyatumye anyomoza abamunenga bose ndetse n’abavuga ko yivunikisha, uyu mukinnyi akaba yagaragaje ko afite ubuhanga budasanzwe ndetse ko hari byinshi azafasha Rayon Sports mu gihe bizaba bimukundiye agasoza umwaka w’imikino atagize imvune.

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021 aje mu igeragezwa araritsinda ahita ayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azarangira mu mpeshyi y’umwaka utaha, amakipe atandukanye yo ku Mugabane w’Afurika yatangiye kugaragaza ko yifuza kumusinyisha.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Aho agiye amufata akaboko; The Ben yajyanye n’umukunzi we Miss Uwicyeza Pamela muri Canada mu kazi (Videwo)

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports bashimwe cyane n’abatoza ba US Monastir barebye umukino waraye ubaye