in

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports bashimwe cyane n’abatoza ba US Monastir barebye umukino waraye ubaye

 

Ejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Police FC, uyu mukino warebwe n’abantu batandukanye gusa bamwe mu batoza ba US Monastir barebye uyu mukino batangje abakinnyi 2 ba Rayon Sports bagiye gutangira kuganira nabo.

Amakuru dukesha Radio 10 avuga ko aba batoza barebye uyu mukino bashimye cyane Leandre Willy Essomba Onana ndetse na Mbirizi Eric gusa iyi radio ivugako bishoboka ko iyi kipe igiye gutangira kuganira na Rayon Ngo barebe ko mu kwezi kwa mbere babagura.

Onana niwe wahesheje insinzi ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutsinda igitego 1 kumunota wa 80 umukino ugiye kurangira.

Muri uyu mukino Mbirizi Eric yigaragaje cyane doreko nabakurikiye uyu mukino batangazako umwe mu bakinnyi bagiye cyane Police FC mu kibuga hagati harimo n’uyu musore bishobokako ariho aba bagabo ba US Monastir bamuboneye ko yagira icyo afasha cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu Essomba Onana yihanangirije umunyamakuru w’imikino wavuze ko nta kamaro afitiye Rayon Sports

Rayon Sports ishobora kuba igiye gukorana ubucuruzi na US Monastir yaje gukina na Apr Fc