in

Rutahizamu Essomba Onana utishimiye kuguma muri Rayon Sports agiye gutangwaho akabakaba miliyoni 100 n’ikipe yo muri Morocco

Rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Cameroon, Essomba Leandre Willy Onana ari mu biganiro n’ikipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu gihugu cya Morocco.

Kuva mu mpera z’umwaka ushize nibwo Essomba Leandre Willy Onana yatangiye kwifuzwa n’amakipe atandukanye arimo Singida Big Stars yo muri Tanzania na URA FC yo muri Uganda.

Uretse izo kipe hari n’indi yo muri Morocco yari yagiranye ibiganiro n’ushinzwe kugurisha Essomba Leandre Willy Onana (Agent Karenzi Alex), nta gihindutse akazayerekezamo mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Ikipe iri mu biganiro na Essomba Leandre Willy Onana yitwa Olympique Dcheira ikaba iri ku mwanya wa 5 n’amanota 23 mu mikino 15 aho iyi shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri igizwe n’amakipe 16.

Essomba Leandre Willy Onana yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi ya 2021, kuri ubu akaba asigaranye amasezerano y’amezi atandatu azarangirana n’umwaka w’imikino wa 2022-2023.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nyuma y’igitutu cy’abafana n’itangazamakuru, Rayon Sports igiye gukora amateka yo kujya ihemba miliyoni eshatu rutahizamu ngenderwaho mu Ikipe y’Igihugu gikomeye muri Afurika

Inkuru y’incamugongo ku bavandimwe babiri bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda babuze umuntu w’ingenzi mu buzima bwabo