in

Rurangiranwa muri muzika Nyafurika, Davido yageze i Kigali

Umuhanzi Davido utegerejwe gutaramira i Kigali ku wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, yageze i Kigali kuri uyu wa 17 Kanama 2023.

Amakuru dukesha ikinyamakuru IGIHE avuga ko uyu muhanzi yageze i Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Davido yateguje abakunzi be igitaramo agombaga gukorera i Kigali, ati “Mu mpera z’icyumweru nizere ko tuzaba turi kumwe i Kigali.”

Iki gitaramo giteganyijwe gutangira saa Munani n’igice z’amanywa zo ku wa 19 Kanama 2023.

Ni igitaramo giteganyijwe kuririmbamo abahanzi nka Davido, Tiwa Savage, Tayla na Bruce Melodie mu birori bizaba ari ibyo gusoza Iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ngaho ree! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaciye ukwe

Kabaye: Umutoza wa APR FC ari mu mazi abira kubera ibintu bitari byiza ari gushinjwa