in

Ngaho ree! Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yaciye ukwe

Nshimyumuremyi Fred umwe mu bakinnyi bari bagize ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball yari mu gikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 19 muri Croatia, yatorotse mbere y’uko bagaruka.

Uyu mukinnyi wari usanzwe ukinira ikipe ya Police HC, yatorokeye muri Croatia nyuma y’irushanwa ubwo biteguraga kugaruka mu Rwanda.

Iyi kipe yageze mu Rwanda ku wa Mbere mu ijoro, ntabwo yazanye na Nshimyumuremyi Fred kuko yaburiwe irengero mbere y’uko baza, ku Cyumweru.

Iki gikombe cy’Isi cyegukanywe na Espagne cyabaye kuva tariki ya 2-13 Kanama 2023 aho u Rwanda rwasoreje ku mwanya wa 27 mu bihugu 32 aho u Burundi ari bwo bwa nyuma.

Si uyu mukinnyi w’u Rwanda gusa watorotse kuko u Burundi bwagaruye abakinnyi 3 gusa abandi 10 baratorotse, byanatumye badakina imikino ibiri ya nyuma.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru agezweho: Amagaju FC niyo ayoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda aho akurikiwe na APR FC mu gihe Rayon Sports yo yisanze ku mwanya udashimishije -URUTONDE

Rurangiranwa muri muzika Nyafurika, Davido yageze i Kigali