in

Abanyarwanda batunguwe cyane nyuma yo kumva ahantu Rupita yakuye ikanzu -AMAFOTO

Icyamamare muri sinema Lupita Nyong’o yasobanuye uko ikanzu yagaragaye yambaye mu gice cya kabiri cya ‘Black Panther2’cyizwi nka ‘Wakanda Forever’, yaturutse ku mwambaro gakondo w’Abanyarwanda, uzwi nk’umushanana.

Abinyujje kuri Instagram, Lupita yasobanuye uko iyi kanzu yari yambaye yakozwe biturutse ku mushanana.

Ni ikanzu yakozwe na Ruth E. Carter usanzwe azobereye mu gukora imyenda ikoreshwa muri filimi zitandukanye wanakoze iyo muri Black Panther.

Yagize Ati “Igihe najyaga kwipima imyenda yo muri #WakandaForever, Ruth yari akiri gushaka umwambaro Nakia azajyana mu kiriyo cyo kwa Ramonda. Yagerageje kunyereka ibitekerezo yari yakusanyije ashaka kumva nanjye ibyo nashyiraho.”

Yakomeje ati “Icyo gihe nari maze iminsi mvuye muri Kenya umuvandimwe wanjye Fiona yitabiriye ubukwe bw’inshuti z’Abanyarwanda yambaye umwambaro wabo gakondo.

Nereste Ruth iyo foto ihita imuha igitekerezo cy’iyi kanzu yakoze, iri muzo nakunze cyane.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports WFC yongeye kandi kwandagaza ikipe iyitsinda imvura y’ibitego

Amavubi yongeye kwiyereka abanyarwanda ko ntaho ifite ho kubahisha