Ikipe ya Rayon Sports y’abari n’abategarugori ikomeje kwandagaza amakipe yo mu kiciro cya kabiri mu bagore, yongeye kwandagaza ikipe ya Indangamirwa WFC iyitsinda ibitego 5-1.
Ibitego bya Rayon Sports WFC byatsinzwe n’abarimo Judithe watsinzemo ibitego 2, Dorotheé nawe atsinda 2 ndetse na Zabayo watsinzemo 1.
Uyu mukino wabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Nzove, iki kibuga kandi kigiye kuberaho undi mukino urahuza ikipe y’ubuyobozi bwa Rayon Sports aracakirana n’ikipe y’abanyamakuru b’imikino.