in

Rubavu: abana barimo kureba filime z’urukozasoni bakagira ubushyuhe bagasambanya abandi

Nyuma yuko umwana w’imyaka 13 wo mu muryango wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu asambanyije uw’imyaka ibiri, byatahuwe ko muri aka gace hari inzu zerekanirwamo filimi z’urukozasoni zinarebwa n’abana ari na zo zituma bagira amatsiko yo kujya gukora ibyo bazibonyemo.

Mu cyumweru twaraye dusoje, twabagejejeho inkuru y’umuryango wo mu Mudugudu wa Rugerero mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Nyakiriba, uri mu gahinda ko kuba umwana wabo w’imyaka ibiri yarasambanyijwe n’undi w’imyaka 13 wo mu baturanyi ariko akaba atarabihaniwe.

Uyu mwana w’imyaka 13 yiyemerera ko yasambanyije uyu mwana nyuma yo kubibona muri filimi z’urukozasoni, bareba bishyuye igiceri cya 100 Frw.

Uyu mwana avuga ko aho herekanirwa izo filimi, umuntu yishyura iryo jana, ubundi bakamuha icyo ashaka nk’irindazi cyangwa isambusa ubundi bakamwongeza kureba izo filimi.

Bamwe mu babyeyi bo muri aka gace, bagaragaje impungenge bafite ku bantu bereka abana babo izi filimi z’urukozasoni ari na zo ntandaro z’izi ngeso mbi.

Umwe yagize ati “Usanga bino bashyiramo bya filimi, ugasanga bashyizemo za porono kandi abana bicayemo, aba ari ibikozasoni ntabwo aba bakwiye kureba ibyo.”

Akomeza agaragaza ingaruka biri kugira kuri aba bana, ati “Ni uko bari gufata utwo twana twacu bakaduhohotera, bikatubabaza imitima yacu ikaturya.”

Aba babyeyi bavuga ko nubwo abana berekwa izi filimi z’urukozasoni, bigiye hejuru mu myaka, ariko kubereka izi filimi zituma basubira inyuma bagahohotera abo baruta.

Undi mubyeyi ati “Bakwirinda kubyereka abana kuko na bo bazamuka bafite imico mibi. Izo filimi zigomba kureba abantu bakuru.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mu busabe budafite icyo bumaze, Carlos Alos Ferrer yasabye FERWAFA gukorerwa ikintu kibangamiye benshi

Nyuma yo kubeshya abanyarwanda Diamond platnumz arembeye mu bitaro