in

Mu busabe budafite icyo bumaze, Carlos Alos Ferrer yasabye FERWAFA gukorerwa ikintu kibangamiye benshi

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer yasabye FERWAFA ko yamuha umwiherero w’abakinnyi bakina imbere mu gihugu gusa.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize tariki ya 22 Ukuboza 2022, nibwo hasojwe igice cya mbere cya Shampiyona y’u Rwanda sezo 2022/2023, hakinwa umukino wahuje ikipe ya Gasogi United n’ikipe ya Rayon Sports, umukino urangira ikipe ya Gasogi United yandagaje ikipe ya Rayon Sports ku gitego 1-0 cyatsinzwe ma Maripangou Theodore Christian.

Nyuma yo gusoza iki gice cya Shampiyona, Umutoza Carlos Alos Ferrer biravugwa ko yasabye FERWAFA ko yamuha nk’ibyumweru 2 agakoresha umwiherero abakinnyi bakina imbere mu gihugu agakomeza kubategurira imikino iri mu kwezi kwa 3 tariki 21 mu mwaka utaha.

Ubu busabe bumaze kumenywa n’abantu benshi, batangiye kwibaza icyo uyu mwiherero uzaba umaze cyane ko imikino u Rwanda rukirimo izakomeza mu kwezi kwa 3 kandi hakiri igihe. Amafaranga ministeri ya Siporo iba iri bushyiremo ntabwo aba avugwaho rumwe bitewe nuko aba apfuye ubusa ndetse Kandi bikanabangamira amakipe aba bakinnyi baba bari buvemo.

Uyu mwiherero Carlos Alos Ferrer yasabye FERWAFA, ashaka ko uba muri uku kwezi kwa mbere mu gihe Shampiyona iraba ihagaze. Shampiyona y’icyiciro cya mbere izongera gusubukurwa tariki 21 mutarama 2023, hakinwa imikino yo kwishyura (return).

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rugaju Reagan na David Bayingana batambiye imana mu buryo butangaje mu gitaramo cya Israel Mbonyi [Video]

Rubavu: abana barimo kureba filime z’urukozasoni bakagira ubushyuhe bagasambanya abandi