in

Rosine Bazongera wamenyekanye muri filime City Maid aratabariza umwana w’imyaka 14 ufite ubuhamya bukakaye

Icyamamare muri filime nyarwanda Rosine Bazongera wamenyekanye muri filime City Maid nka Joserine, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasabiye ubufasha umwana w’umukobwa uri guca mu buzima bukakaye.

Yagize ati “Muraho! Uyu mwana w’umukobwa yitwa Claudine afite imyaka 14, yakuze asanga abana na nyirakuru amubwira ko ababyeyi be bose bitabye Imana.

Ubuzima abanamo na nyirakuru buragoye cyane kuko nabacyene cyane ku rwego babaho kurya no kwambara aruko Claudine avuye gusabiriza umuhisi n’umugenzi.

Nyirakuru ararwaye cyane ararembye kuburyo ntakindi kintu ajyafasha uyumwana doreko nawe ntacyo yifashije nkawe ku giti cye.

Nakoranye videwo n’uyu mwana ndetse naramusuye ibyo mbabwira narabyiboneye, kubatarabonye iyo video murebe kuri status hejuru.

Claudine na Nyirakuru baba munzu bishyura ibihumbi 5000 by’amafaranga buri kwezi ariko bikomereye cyane uyu mwana kubona aya mafaranga buri kwezi, akaba aricyo kibazo kimukomereye kurenza ibindi no kubona ibyo barya(ibyokurya).

Uwagira ubufasha ubwo aribwo bwose yagenera uyu mwana uko bwaba bungana kose ndabasabye mu butugezeho uko bungana kose, ubwobutumwa buzamugezwaho neza cyane mutwizere ntitwahemuka.

Ndamusura na none mumpera zikicyumweru mugezeho ibyo Imana izaba imugeneye ibikuye muritwe. Umugoroba mwiza, Imana ibashoboreshe.”

Ni ubutumwa Rosine yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibintu 5 urya cyangwa unywa n’ijoro bikagutera kurota ibintu biteye ubwoba

Hari aho uyijyana bakakunyuzamo ijisho, dore ahantu utakagombye kujya wambaye ipantalo y’ikoboyi