in

Hari aho uyijyana bakakunyuzamo ijisho, dore ahantu utakagombye kujya wambaye ipantalo y’ikoboyi 

Hari aho uyijyana bakakunyuzamo ijisho, dore ahantu utakagombye kujya wambaye ipantalo y’ikoboyi.

Nubwo uyu mwambaro w’ikoboyi ari umwambaro wigaruriye imitima ya benshi ku Isi, usanga hari abawambara buri gihe bitari ngombwa.

Ubundi ikoboyi ifatwa nk’imyambaro yambarwa mu bintu bisanzwe (casual) mu gihe nta hantu hiyubashye cyangwa ibirori bikomeye utashye.

Ikinyamakuru ‘The Trendy supporter’ kivuga ko byaba byiza umuntu ukora mu biro cyangwa ugiye ahandi hantu hiyubashye, yambara ikoboyi nibura guhera ku wa Kane.

Bagaragaza ko kandi biba byiza kujya mu biro wambaye ikoboyi itagufashe cyane, kuko iyo igufashe bikubangamira bikaba byatuma utisanzura umunsi wose.

Si byiza kwambara ikoboyi mu gihe kinini, cyane cyane iyo hari izuba, kuko umubiri wayo atari mwiza ku zuba, kuko bishobora gutuma uruhu rwangirika.

Iyo ushaka kwambara ikoboyi ariko mu buryo bwiyubashye ku bakobwa cyangwa abagore, ‘Vogue’ ivuga ko biba byiza cyane gushyiraho inkweto ndende ndetse icyo uyambaza hejuru kikaba nk’ikoti n’ishati nziza.

Ku bagabo naho, ushyiraho inkweto nziza ukambaza n’ishati cyangwa ikote ryiza, ariko mu gihe ushyizeho umupira na ‘sneakers’ ntabwo bisa neza, kuko uwo ari umwambaro wa ‘weekend’.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rosine Bazongera wamenyekanye muri filime City Maid aratabariza umwana w’imyaka 14 ufite ubuhamya bukakaye

Pamella yiyogoshesheje igipara nk’imfungwa abantu bataramira ku mutwe we (Amafoto)