in

RGB ivuga ko hejuru ya 75% by’Abapasiteri bo muri ADEPR barangije amashuri abanza gusa ‘Primaire’

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwatangaje ko byinshi mu bibazo byagiye bishegesha Itorero rya ADEPR bishamikiye ku bibazo by’iyubahirizwa ry’amategeko mu buryo abakozi bafatwa n’ubushobozi bw’abapasiteri bo muri iri torero barimo 75% barangije amashuri abanza gusa, mu gihe hari n’abandi batari barayirangije.

Ibi yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo ku bikorwa byakozwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2022/2023 na gahunda iteganyijwe mu mwaka 2023/24 kuri uyu wa 1 Ukwakira 2023, Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kayitesi, yagaragaje ko muri ADEPR hari ibibazo by’amategeko yari yubatse nabi, inzego zari zubatse, n’uko bacungaga abakozi babo byose byari mu bigomba kuvugururwa.

Hejuru ya 75% by’abapasiteri barangije abanza gusa

Dr Kayitesi yahamije ko ADEPR yari yarashegeshwe n’ikibazo cy’imiyoborere n’iyubahirizwa ry’amategeko ariko nyuma y’amavugurura byatangiye gukemuka.

Gusa ngo iri torero riracyafite urugendo rurerure rwo kuvugurura, hakinjira mu mirimo abantu bafite ubushobozi cyane cyane mu byo kwiga.

Yavuze ko n’ubu hakiri ibindi byo guhindura kuko abenshi mu bapasiteri b’iri torero bafite amashuri menshi ari abasoje abanza gusa.

Ati “Twasanze tutasesa umuryango urimo abantu 2.800.000, bafite uburenganzira bwo guhitamo imyemerere […] uyu munsi usanga abapasiteri benshi ba ADEPR n’ubu hejuru ya 75% amashuri menshi bize ni abanza.”

“Abagiye buriya barenga 1000 n’amashuri abanza ntibari barayarangije, kandi bari bafite inshingano zo kuyobora Abanyarwanda 300-400 buri munsi, buri cyumweru ugasanga n’ubwo bushobozi busabwa ntibuhari kuri bo.”

RGB ivuga ko hari igihe abakozi bamwe ba ADEPR babarizwaga mu bwishingizi bwa RSSB mu gihe abandi babaga bari aho nta na mituweli batangiwe. Kuri ubu ariko ngo abakozi 4000 b’iri torero bamaze guhabwa ubwishingizi n’imiryango yabo.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Niba umubona cyangwa wamutekereza umutima ugatera cyane ubwo niwe wawe! Bimwe mu bimenyetso bigaragara ku bakundana 

Mohammed Adil Erradi wareze APR FC muri TAS, yavuze ko atazigera agaruka mu Rwanda ukundi ari umutoza