Enock Uwizeye uzwi nka Kagarara yatangaje ko yatangiye urugendo rwihariye ari kumwe n’icyamamare cyo muri Amerika, Ashton Hall, rugamije gusura ibihugu bitandukanye bya Afurika mbere yo kurusoreza mu Rwanda.
Urwo rugendo rwatangiriye muri Ghana, aho bombi bahuriye bwa mbere nyuma y’igihe bavugana banyuze ku mbuga nkoranyambaga. Kagarara yavuze ko ubucuti bwabo bwaturutse ku mashusho yakoraga yigana imyitozo n’ubuzima bwa Ashton Hall, nyuma akamwandikira amutumira gusura Afurika.
Biteganyijwe ko bazakomereza muri Cameroon no mu bindi bihugu mbere yo kugera mu Rwanda, nubwo itariki bazahagerera itaratangazwa.
Kagarara yavuze ko intego y’uru rugendo ari ugutanga ubutumwa bwo guha icyizere abantu bafite ubumuga, agaragaza ko bashobora kugera ku nzozi zabo. Yongeyeho ko bazahura n’abakora ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga mu bihugu bazasura kugira ngo bungurane ibitekerezo kandi bateze imbere ubufatanye ku mugabane wa Afurika.



