in

Cristiano Ronaldo ashobora kuba agiye gushyira irezo ku mateka ye

Katia Aveiro, mushiki wa kapiteni wa Portugal Cristiano Ronaldo, yatangaje ko Igikombe cy’Isi cya 2026 ari cyo kizaba irushanwa rya nyuma musaza we azakina mu mwambaro w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Mu kiganiro yahaye Sport TV mbere y’umukino wa Portugal na Croatia, Katia yavuze ko abakunzi ba Cristiano Ronaldo bakwiye kwishimira ibihe bike asigaje akinira igihugu cye.

Yagize ati: “Nk’uko mbizi, nimwishimire aya minsi asigaye. Iri ni ryo rushanwa rwe rwa nyuma mu Ikipe y’Igihugu.”

Aya magambo yahise akwirakwira mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, atuma benshi bongera kwibaza ku hazaza h’uyu rutahizamu w’imyaka 41 umaze imyaka irenga makumyabiri ari umwe mu nkingi za mwamba z’umupira w’amaguru wa Portugal.

Cristiano Ronaldo ni we mukinnyi wakiniye Portugal imikino myinshi mu mateka, ndetse ni na we umaze kuyitsindira ibitego byinshi kurusha undi mukinnyi wese. Mu rugendo rwe rwihariye, yafashije igihugu cye kwegukana Igikombe cy’u Burayi (Euro 2016) ndetse na UEFA Nations League inshuro ebyiri, ibintu byamugize umwe mu bakinnyi bakomeye igihugu cyagize.

Nubwo Katia Aveiro yavuze ko Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba iherezo ry’urugendo rwa musaza we mu Ikipe y’Igihugu, Cristiano Ronaldo ubwe ntaragira icyo abitangazaho ku mugaragaro. Mu buryo nk’ubwo, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Portugal (FPF) na ryo ntiriremeza ayo makuru.

Mu bihe bishize, Ronaldo yakunze kuvuga ko azakomeza gukinira Portugal igihe cyose azaba akibasha gufasha ikipe kandi umutoza akimugirira icyizere. Imyitwarire ye ndetse n’ubwitange bwe byatumye akomeza guhamagarwa no mu myaka benshi baba baramaze gusezera ku mupira mpuzamahanga.

Niba koko aya magambo ya Katia Aveiro azasohora, Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari cyo gice cya nyuma cy’urugendo rw’umwe mu bakinnyi bakoze amateka akomeye mu mupira w’amaguru ku rwego rw’Isi, mbere y’uko asezera burundu mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

VAR ikijije Portugal! Ronaldo na Gonçalo Ramos basezereye Croatia

Anita Pendo na Mama Sava bagiye guhurira mu mukino w’iteramakofe utegerejwe na benshi

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO