imikino
Real Madrid yiteguye gutanga miliyoni 140 ku bakinnyi babiri yifuza cyane

Ikipe ya Real Madrid ni imwe mu makipe azwiho kurekura amafaranga atubutse mu gihe cya Mercato ku bakinnyi bakomeye batandukanye iba yifuza kugura, muri byibuka nk’umwaka ushize yatanze miliyoni 100 kuri Hazard imukura muri Chelsea, uyu mwaka nawo rero iyi kipe ikaba ishaka kongera kwigaragaza ikagura abakinnyi babiri bakiri bato akayabo ka miliyoni 140 z’amayero.
Aba abakinnyi Real Madrid ishaka kugura akaba ari Kai Harvetz wa Bayer Leverkusen ndetse na Eduardo Camavinga wa Rennes.
Nkuko tubikesha ikinyamakuru ESPN, ikipe ya Real Madrid yamaze kumenyesha Leverkusen ko yiteguye gutanga akayabo ka miliyoni 80 z’amayero ku mukinnyi Kai Harvetz. Uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko akaba amaze iminsi yigaragaza muri Bundesliga aho afite ibitego bigera kuri 11 ndetse na assist 5 mu mikino 26 ya championat yakinnye.
Ku rundi ruhande ikinyamakuru Mundo Deportivo cyo muri Espagne kikaba cyaramutse gitangaza ko Real Madrid yemereye ikipe ya Rennes miliyoni 60 kugirango igure umukinnyi Eduardo Camavinga w’imyaka 17 gusa y’amavuko.
-
Imyidagaduro22 hours ago
Uwahoze ari umukunzi wa Miss Vanessa yahishuye indi nkumi bikekwa ko yamaze kwishumbusha(AMAFOTO)
-
Imyidagaduro10 hours ago
Agahinda k’Umunyamakuru ukunzwe muri RBA wiciwe ubukwe ku munota wa nyuma (VIDEO)
-
Hanze23 hours ago
Amwe mu mayeri atangaje bivugwa ko Diamond Platnumz akoresha kugirango akomeze avugwe mu binyamakuru|Ese namushirana bizagenda bite?
-
Inkuru rusange19 hours ago
Umukobwa wa Donald Trump yambitswe impeta n’umusore w’umukire arusha imyaka.
-
inyigisho17 hours ago
Niba uri umukobwa ukunda by’ukuri umukunzi wawe,irinde kumubwira aya magambo akarishye.
-
Izindi nkuru11 hours ago
Imyambarire ya Michelle Obama itunguye abantu(AMAFOTO+Video)
-
Ubuzima24 hours ago
Ngiyi impamvu umuntu wese agomba kurya watermelon izwiho kongera ubushake mu gutera akabariro.
-
Imyidagaduro10 hours ago
Miss Mutesi Jolly yakoresheje amagambo yuzuye ibyishimo byinshi ashimira umusore wamubwiye ko amukunda