in

Real Madrid yafashe icyemezo gikomeye kubera CoronaVirus

Mu gihe mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’uburayi barimo biga ku buryo basubukura championat zabo zitandukanye, ikipe ya Real Madrid yafashe icyemezo cyo gufunga Stade yayo ikiniraho imikino itandukanye ariyo Santiago Bernabeu.

Iki cyemezo Real Madrid ikaba yagifashe mu rwego rwo kugabanya igihombo yajya iterwa no gukinira muri iyi Stade nta mufana numwe urimo kubera icyorezo cya CoronaVirus kimaze iminsi cyugarije isi, Real Madrid ikaba yifuza ko imikino yayo yimurirwa ku kandi ga Stade gato kayo ariko Alfredo Di Stefano Stadium.

Iyi niyo Stade Real Madrid yifuza kwimuriraho imikino yayo gusa kuri ubu ikaba itegereje ko ubuyobozi bwa La liga buyemerera icyo cyifuzo cyayo. Iyi stade ikaba yakira abantu 6000 gusa mu gihe Santiago Bernabeu yo yakira abagera ku 75000.

Real Madrid iramutse yemerewe icyifuzo cyayo ikaba yahita inatangira kuvugurura stade ya Santiago Bernabeu aho bifuza kuyikora ibintu byinshi birimo no kuyitwikira ahantu hose.

Written by

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Reba ikintu gikomeye Neymar asabwa gukora kugira asubire muri Fc Barcelone

Mesut Ozil yibasiwe n’itangazamakuru ryo mu bwongereza