Nubwo bisa nibizagora cyane ikipe ya Fc Barcelone kugarura umukinnyi Neymar i Catalogne, uyu musore nawe ubwe arasabwa gukora iyo bwabaga kugirango aba yakongera gukinana n’inshuti ze Lionel Messi ndetse na Luis Suarez, aho gomba guhomba miliyoni zitagira ingano z’umushahara.

Neymar kuri ubu uhembwa umushahara ugera kuri miliyoni 50 z’amayero uteranyije ayo ahembwa na PSG ndetse nandi bamwongera yo kwamamariza Bank yo muri Quatar naramuka asubiye gukinira FC Barcelone akaba agomba kwemera kugabanya umushahara we mo kabiri akajya ahambwa miliyoni 25 z’amayero.