in

Rayon Sports yateye ikirenge mu cya APR FC ibona igisubizo cy’ikibazo yari imaranye iminsi

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwamaze kwakira imyenda mishya igezweho nyuma y’uko bari baratangiye umwaka w’imikino bambara imyenda ishaje.

Hari hashize igihe kinini abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda baseka ikipe ya Rayon Sports kubera ko yambaraga imyenda ishaje itariho n’amazina y’abakinnyi nk’uko byari bisanzwe mu myaka ishize.

Tariki 15 Kanama ku munsi w’Igikundiro ‘Rayon Day’ ubwo iyi kipe yamurikaga abakinnyi n’abatoza izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 ntabwo yigeze igaragaza imyambaro mishya ahubwo yamuritse imyenda ishaje ku buryo benshi batatinyaga kuvuga ko ikipe ikomeye nka Rayon Sports idakwiye gukoresha imyenda mibi nk’iyo batangiye shampiyona bambara.

Impamvu nyamukuru yatumye iyi kipe itangira shampiyona idafite imyenda mishya ni uko bari baratumije indi ku ruganda itinda kuhagera, ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwari bwijeje abakunzi bayo ko mu minsi micye bazabona ikipe yabo yambaye neza.

Amakuru yizewe Yegob yamenye ni uko imyenda mishya ya Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda aho yazanye n’iya Police FC, bikaba bisobanuye ko Gikundiro izatangira irushanwa rya Made in Rwanda yambaye imyenda mishya iriho amazina y’abakinnyi.

Tariki 7 Ukwakira 2022, Rayon Sports izatangira irushanwa rya Made in Rwanda icakirana na Musanze FC, izakomeza izahita icakirana n’ikipe izava hagati ya Mukura Victory Sports na Kiyovu Sports.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Cristiano Ronaldo arasohoka muri Manchester United mu kwezi kwa mbere

Videwo:Mu muhanda rwagati barwanye inkundura bapfa kumwima inzira rubura gica