in

Cristiano Ronaldo arasohoka muri Manchester United mu kwezi kwa mbere

Ibinyamakuru byinshi bikomeye ku mugabane w’iburayi bikomeje kwandika ko rutahizamu wa Manchester United cristiano Ronaldo bishoboka ko yasohoka I Manchester mu kwezi kwa mbere.

Ibi bije nyuma yaho mu mpera ziki cyumweru gishize Manchester United yahanwe bikomeye na Manchester city aho yayitsinze ibitego 4-1 muri Manchester derby. Ndetse cristiano yari yicaye ku ntebe ya basimbura umukino wose.
Nubwo Ten Hag yavuze ko yifuza kugumana Ronaldo, ntabwo yari yamubonera umwanya ubanza mu kibuga.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru The Telegraph kitubwirako Ronaldo ababazwa cyane no kuba atari guhabwa agaciro ke nk’umukinnyi w’umunyabigwi, aribyo bizatuma mu kwezi kwa mbere igihe cyose haba habonetse ikipe imwifuza ntawugomba kumwitambika.

Mu mikino 7 Manchester United imaze gukina Cristiano ntaratsinda igitego naho Manchester United iri kumwanya wa 6 kurutonde rwa shampiyona n’umwenda w’ibitego 3.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Hahiye:Ndimbati uhaye inama ikomeye abagabo bose bihakana abana babyaye

Rayon Sports yateye ikirenge mu cya APR FC ibona igisubizo cy’ikibazo yari imaranye iminsi