in

Rayon Sports ishobora kubura abakinnyi 3 bayo bakomeye.

Ikipe ya Rayon Sports ishobora gutiza abakinnyi batatu bayo kubera ko bashobora kutazabona umwanya uhagije wo gukina kandi bakiri bato.

Amakuru avuga ko umutoza Masudi Djuma yamaze kubwira abakinnyi barimo myugariro Niyibizi Emmanuel [Kibungo], Mudacumura Jackson[Rambo] ukina mu kibuga hagati na myugariro Iradukunda Axel wazamukiye mu Isonga ko atazabakoresha muri uyu mwaka w’imikino.

Aba bakinnyi bari bagifite amasezerano ya Rayon Sports, aho nka Rambo na Kibungo bari bagifite imyaka 3 y’amasezerano, iyi kipe ikaba ititeguye kuba yabasezerera ahubwo izabatiza bajye ahandi bazabona umwanya wo gukina bazamure urwego bazagaruke bari ku rwego rwayo.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Video: inkuru ibabaje y’umusore bajugunye mu kirerere akavunika umugongo ku munsi w’ubukwe bwe.

Ibintu bibaye kubagore bo muri Kenya bishora kuba no mu Rwanda