in

NdabikunzeNdabikunze NDASETSENDASETSE

Ibintu bibaye kubagore bo muri Kenya bishora kuba no mu Rwanda

Ku wa gatanu, tariki ya 24 Nzeri, umucamanza w’Urukiko Rukuru mu gihugu cya Kenya yatangaje ko kuba umugore wo mu rugo udafite akazi agomba kujya ahembwa umushahara. Ubu Kenya yateye ikirenge mu cya Venezuwela n’Ubuhinde nk’ibihugu byonyine ku isi bitekereza kwishyura umumama wese udafite akazi.

Umucamanza Teresiah Matheka yashimangiye ko imitungo w’abashakanye, igomba gusaranganywa ,ndetse nubwo umugabo aba afite akazi ,umugore udafite akazi agira uruhare mu iterambere ry’umuryango kuko asigara mu rugo yita ku bana.

Ati: “Biroroshye ko uwo bashakanye akora kure y’urugo ndetse akohereza amafaranga yo kwishyura ibikenewe byose, umugore wagumye mu rugo yita ku bana na we agomba gutekerezwaho.”

Umucamanza Matheka yagize ati: “Kurera abana ni akazi k’igihe cyose imiryango ihemba umuntu gukora. Guteka no gukora isuku. Kubera iyo mpamvu, ku mugore uri mu kazi ugomba gushyira mu gaciro kubyara no kurera uyu musanzu ugomba gutekerezwaho.”

Umucamanza kandi yasabye bagenzi be gusuzuma amezi 9 umumama amara atwite. Yavuze ko gutwara inda bihwanye no gukora, avuga ko bamwe mu bashakanye bitabaje gushaka ababyeyi bababyara kugira ngo bababyare.

Ese wowe wumva bitari bikenewe ko no mu Rwanda iyi gahunda yakorwa? Twandikire muri comment hasi gato!!

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rayon Sports ishobora kubura abakinnyi 3 bayo bakomeye.

Nyuma yo gukubitwa urushyi, Perezida Macron w’Ubafaransa dore ibyo akorewe.