in

Rayon Sports iri kwirukana abakinnyi nk’ishaka gusenya ikipe, amabaruwa abasezerera ari gucicikana

Rayon Sports yamaze gutandukana na myugariro Ishimwe Elie Ganijuru wari uyimazemo imyaka 2.

Uyu mukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira ntabwo yahiriwe n’umwaka we wa kabiri ari wo wa nyuma kuko yabuze umwanya wo gukina kubera Bugingo Hakim wamwicaje.

Nyuma yo gusoza amasezerano ye akaba yaramaze kumvikana na Rayon Sports ko batazakomezanya, iyi kipe yamaze kumurekura.

Amakuru ISIMBI dukesha iyi nkuru yamenye ni uko yanamaze guhabwa urupapuro rumurekura (release letter), bidasubirwaho ntazakomezanya na Rayon Sports umwaka utaha w’imikino wa 2024-25

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

AS Kigali igiye gusenywa, hatanzwe amatariki bizaberaho -Ibaruwa

Mu kiyaga cya Kivu hatoraguwe umurambo w’umuziranenge ahambiriye mu mufuka