in

AS Kigali igiye gusenywa, hatanzwe amatariki bizaberaho -Ibaruwa

AS Kigali yamaze kwandikira Umujyi wa Kigali nk’umuterankunga mukuru wa yo ikeneye miliyoni 750 z’amafaranga y’u Rwanda cyangwa igasezera muri shampiyona.

Ni ibaruwa yasinyweho n’Umuyobozi w’Icyubahiro wa As Kigali, Shema Fabrice aho yasabye Umujyi kwishyura ibirarane by’amezi 7 by’umwaka w’imikino ushize wa 2023-24 ndetse n’amafaranga izakoresha mu mwaka w’imikino utaha
wa 2024-25.

Ibikubiye mu ibaruwa “Inama ya Komite Nyobozi ya AS Kigali yateranye uyu munsi tariki ya 4 Kamena 2024 haganirwa ku hazaza h’ikipe, twasanze ifite ibibazo by’amikoro mu buryo bukurikira; ibirarane by’amezi 7 n’amafaranga yaguzwe abakinnyi bitishyuwe bingana na 149,990,000 Frw.

Umwaka w’imikino utaha hazakoreshwa akabakaba miliyoni 600 Frw.”

“Komite Nyobozi yanzuye kumenyesha Umujyi wa Kigali ko ugomba kwishyura ibirirane by’imishahara n’amafaranga yaguzwe abakinnyi atarishyuwe bitarenze tariki ya 9 Kamena 2024.

Kwandika inyandiko yemeza ko muzishyura ibikenewe byose mu mwaka w’imikino wa 2024-25 bitarenze tariki ya 9 Kamena 2024.”

Ubuyobozi bwa AS Kigali bwatangaje ko mu gihe ibi byaba bidakozwe byombi kuri ayo mataliki, buzahita bwandikira FERWAFA buyibwira ko Ikipe ya AS Kigali ivuye muri Shampiyona ndetse ko iseshwe burundu.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Nel Ngabo abaye umuhanzi wa mbere ukoreye amashusho y’indirombo muri stade Amahoro ivuguruye -VIDEWO

Rayon Sports iri kwirukana abakinnyi nk’ishaka gusenya ikipe, amabaruwa abasezerera ari gucicikana