in

Rayon Sports igiye guhabwa miliyoni zirenga 200 n’umuterankunga mushya ukomeye cyane muri Afurika

Umunsi wejo hashize ikipe ya Rayon Sports yakinnye n’ikipe ya Singider Big Stars, umukino uza kurangira izi kipe zombi zinganyije ubusa ku busa. Uyu mukino werekanwe na Televiziyo ikomeye cyane muri Tanzania yitwa Azam TV.

Iyi Televisiyo nyuma yo gushima cyane gukorana na Rayon Sports biravugwa ko irimo kuganira cyane n’iyi kipe ngo bakomeze gukorana kandi ngo ibiganiro bigeze ahashimishije.

Azam TV umukino yaraye yerekanye wa Rayon Sports yawishyuye Milliyoni 15 z’amanyarwanda bivuzeko waruri kurebwa n’abaturage bo mu gihugu cya Tanzania ako kanya.

Amakuru YEGOB ifite nuko ibiganiro byo gukorana hagati ya Rayon Sports ndetse na Azam TV bigeze ku rugero rwa 90 ku ijana Aho bivugwako bageze muri Milliyoni zirenga 200 mu biganiro barimo kugirana hagati yimpande zombi.

Iyi televisiyo isanzwe ikorana n’amakipe akomeye hano mu Rwanda arimo APR FC ndetse na Kiyovu Sport, ubu n’ikipe ya Rayon Sports mu minsi iza turaba tubona yambaye ibirango by’iyi televisiyo mu gihe ibiganiro byagenda neza.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza Haringingo Francis yatewe cyane ubwoba n’umutoza w’Amavubi

Bari bahatwitse! Ihere amaso uko Clarisse Uwimana n’umutware we binjiye babyina ubwo bari mu bukwe bwabo (video)