in

Umutoza Haringingo Francis yatewe cyane ubwoba n’umutoza w’Amavubi

Umutoza Haringingo Francis Christian yemeje ko yari afite ubwoba bw’uko Rwatubyaye Abdul yari kugirira imvune mu mukino u Rwanda rwatsinzwemo na Ethiopia igitego 1-0.

Tariki 3 Nzeri 2022, nibwo Amavubi yatsinzwe na Ethiopia mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike ya CHAN 2023 izabera muri Algeria.

Mu bakinnyi 11 umutoza w’Amavubi yari yagiriye icyizere barimo Rwatubyaye Abdul waherukaga mu kibuga muri Mutarama uyu mwaka, aho yahise agira imvune amara amezi 8 adakina.

Nk’uko tubikesha Radio 1, ni uko umutoza Haringingo Francis Christian yari afite ubwoba bwinshi bwo gutakaza Rwatubyaye Abdul kuko yakekaga ko yagirira imvune muri uriya mukino, gusa kubw’amahirwe yasoje umukino atagize imvune.

Rwatubyaye Abdul ni we washinjwe gukora ikosa ryatumye umukinnyi wa Ethiopia azamukana umupira hanyuma Serumogo Ally abonye ko nta y’andi mahitamo aramutega havamo ikosa ryatumye Ethiopia ibona igitego rukumbi cyabonetse muri uwo mukino.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

U Rwanda rugiye kwishyurwa akayabo n’ikipe ikomeye muri Afurika kugirango itize Sitade ya Huye

Rayon Sports igiye guhabwa miliyoni zirenga 200 n’umuterankunga mushya ukomeye cyane muri Afurika