Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Nzeri 2022 nibwo Umunyamakuru Clarisse Uwimana n’umutware we, Bertrand Festus, bakoze ubukwe maze bemeranya kubana akaramata. Wari umunsi w’ibyishimi kuri aba bombi, ku miryango yabo ndetse no ku nshuti zabo muri rusange.
Ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe videwo igaragaza akanyamuneza Bertrand na Clarisse bari bafite ubwo binjiraga aho bari bwakirire abari bitabiriye ubukwe bwabo. Si ubwa mbere hagaragazwa amashusho y’akanyamuneza abageni bafite ubwo binjira aho ubukwe bwabo bwabereye gusa kuri Bertand na Clarisse bo bari bafite akanyamuneza karenze.
Dore uko byari bimeze mu mashusho: