in

“Prince Kid afite inshingano yo kwijyana i Mageragere gufungwa” Nyuma y’uko Prince Kid akatiwe imyaka 5 muri gereza ntahite amanurwa, umunyamategeko Mourice yamusabye gukora inshingano ze kuko nta ngingo ihari yamukuraho ibyo yahamijwe n’urukiko

Prince Kid uherutse gukatirwa imyaka itanu muri gereza nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya undi ku gahato ndetse no gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Nyuma y’umwanzuro w’urukiko, Prince Kid ntabwo yahise ajya gufungwa aho hategerejwe ko iminsi iba 30 iki igihano cyikaba itegeko mu gihe yaba atarajuriye.

Me Munyentwari Mourice, yabwiye IGIHE ko inshingano za Prince Kid ari ukwishyikiriza ubutabera akarangiza igihano yahawe.

Ku bijyanye no kujurira, Mourice avuga ko mu itegeko ryemerera umuntu kujurira bwa kabiri ko nta ngingo irengera uyu mugabo.

Agira inama Prince Kid yo kwemera akishyikiriza ubutabera agafungwa imyaka 5 nk’uko yayikatiwe.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Chelsea yasuye Tottenham maze icunga yicaye mu bushorishori bw’igiti igitemera mu mizi igeze hasi nabwo bayakiriza imihini

Abima umusubirizo: Jolie usasa muri Hoteli i Nyarugenge akomeje kwima abagabo bifuza kuryamana na we ku buriri aba yabasasiye