in

Police yari ifite akazi katoroshye! Umusifuzi wasifuye umukino w’abagore wahuje Fatima na Gatsibo yakubiswe hitabazwa amapingu -Amafoto

Umukino 1/4 w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wahuje Fatima na Gatsibo wabayemo imirwano idasanzwe, aho umwe mu bakinnyi yambitswe amapingu mu gihe umusifuzi wo hagati yakubiswe bidasanzwe.

Ku munota wa 87 w’umukino ubwo umusifuzi wo hagati yatangaga ikarita itukura ku munyezamu wa Fatima kubera gufata umupira yarenze urubuga rw’amahina.

Uyu munyezamu utabyumvise yahise yadukira umusifuzi ni ko mutera ingume rubura gica.

Ibi byakuruye imvururu zajemo abandi bakinnyi n’abayobozi b’aya makipe, aho byasabye Polisi y’igihugu gutabara ariko na yo ntibayivira barayirwanya, ibyatumye umwe mu bakinnyi ba Fatima Uwiragiye Chantal yambikwa ipingu.

Nyuma y’iminota irindwi y’imvuru umukino waje gukomeza kandi nta yindi karita y’umutuku yatanzwe.

Umukinnyi wa Fatima wari wambitswe amapingu yaje gufungurwa akomeza umukino, urangira ari ibitego 2-0 bivuze ko Fatima yaje gukomeza muri ½ ku bitego 3-2 mu mikino yombi.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ntuzihutire kumubwira ko ababyeyi batamushaka! Dore ibintu 4 wakora niba wowe n’umukunzi wawe ababyeyi banze ko mubana

Kwitwara neza kw’ikipe y’igihugu Amavubi mu mikino ya gicuti, byatumwe izamuka ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA