in

Ntuzihutire kumubwira ko ababyeyi batamushaka! Dore ibintu 4 wakora niba wowe n’umukunzi wawe ababyeyi banze ko mubana

Mu rukundo abantu bahuriramo n’ibibazo byinshi bitandukanye byaba ibituruka hagati yabo ndetse no hanze nko mu miryango mu nshuti n’ahandi. Hari igihe havuka ikibazo ababyeyi bakabuza umwana wa bo gushyingiranwa n’uwo akunda kukbera impamvu zinyuranye.

Ese mu gihe bikubayeho wabyifatamo ute ?

1, Kora isesengura urebe ko ibyo bakubwira ku mukunzi wawe niba bifite ishingiro

Hari ababyeyi bafite imyumvire mibi bakabuza abana babo gushyingiranwa nabo bakunda bitwaje ko hari abandi bashaka kubashyingira, ko badahuje amako n’ibindi. Gusa ku rundi ruhande hari ubwo ibyo bakubwira biba bifite ishingiro ugasanga udashaka kubyumva kandi nyuma bikazakugiraho ingaruka.

2, Ese koko umukunzi wawe aragukunda by’ukuri ku buryo yagutandukanya n’ababyeyi ?

Kumenya ko umukobwa cyangwa se umuhungu mukundana konatakuryarya biragoye ari nayo mpamvu mu minsi yo kurambagizanya muba mukwiye gufata igihe kitari gito mukiganaho.Ubwo Carine (izina duhinduye) yatangaje ko afite inshuti ye imaze imyaka ibiri yubatse urugo ariko iwabo bakaba baramubuzaga gushyingiranwa n’uwo musore akabatera utwatsi, bamaze kubana uwo mukobwa yaje gusanga wa muhungu atamukunda ahubwo yari akurikiye umutungo w’iwabo none ubu yatangiye kwicuza kuko yamaze gushwana n’iwabo kandi n’umugabo we bakaba batabanye neza.

3, Geregeza gusobanurira ababyeyi ukuri kwawe

Kwanga gushakana n’uwo ukunda ni ikibazo kitoroshye ku muntu ufite urukundo rw’ukuri, ariko na none gusiga witeranije n’umuryango nabyo n’ikindi kibazo. Niba koko ubona ko impamvu ababyeyi bawe baguha zikubuza gushyingiranwa n’uwo ukunda nta shingiro zifite, koresha uko ushoboye kose ubasobanurire nibanga kukumva ukomeze ubereke urukundo, na nyuma yo kubana n’uwo ukunda mukomeze kubaba hafi mutitaye kubyo babakoreye.

4, Irinde guhita ubwira umukunzi wawe ko ababyeyi bawe badashaka ko mubana

Mu gihe utarafata umwanzuro ukiri gusobanurira ababyeyi impamvu badakwiye kukubuza gushakana n’uwo ukunda, ntugahite wihutira kubibwira umukunzi wawe kuko ababyeyi bashobora kugeraho bakabyumva ariko wa mukunzi wawe agahorana ikibazo kubw’ibyo ababyeyi bawe bamuvuzeho.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubutekamutwe mu gihugu cy’u Rwanda bukomeje gufata indi ntera! Mube maso kuko ibyabaye byo biteye ubwoba -Amafoto

Police yari ifite akazi katoroshye! Umusifuzi wasifuye umukino w’abagore wahuje Fatima na Gatsibo yakubiswe hitabazwa amapingu -Amafoto